Imyitwarire n'imyambarire bya Lady Gaga mu gitaramo byatangaje abantu cyane - AMAFOTO
Umuririmbyikazi w’icyamamare muri Amerika Lady Gaga utajya abura udushya na rimwe agaragaza imbere y’imbaga yaba aririmba cyangwa yitemberera, kuri uyu wa gatanu yakoze udushya twinshi n’umuhanzi R. Kelly bari bahuriye mu gitaramo ndetse anashimisha abafana mu buryo butandukanye.Muri iki gitaramo Lady Gaga yagiye yikora ibintu ku rubyiniro bigatangaza benshi, harimo nk’aho yigaraguraga hasi nk’ugize ikibazo maze umuhanzi Robert Kelly akagerageza kumwegura, nyuma ariko bikaza kugaragara ko yabikoreye ubushake agamije gusa gusetsa no gushimisha abantu.



Lady Gaga kandi si umuririmbikazi gusa kuko ni n’umunyamuzika ukomeye cyane. Akaba rimwe na rimwe yaranyuzagamo akajya kuri Piano akicurangira ndetse akanakina gitari mu gihe abantu batandukanye babaga biteze ko akomeza kuririmba gusa ariko abamucurangira akagera aho akabambura ibicurangisho akicurangira ndetse agenda akora n’utundi dushya dutandukanye.













Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire