Nageze muri Amerika amahoro kandi ngiye gukorana indirimbo n'umuhanzi w'icyamamare - King James
Umuhanzi King James uherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iyi minsi atangaza ko nyuma yo kuhagera amahoro yabashije kubona udushya dutandukanye, ubu akaba ateganya gukora ibikorwa bitandukanye bya muzika muri kiriya gihugu akabona gutaha kuko akumbuye u Rwanda cyane.Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, King James yadutangarije ko n’ubwo yari yarabashije kugera mu bihugu bitandukanye cyane ibyo ku mugabane w’u Burayi, kugera muri Amerika hari isura nshya byamuhaye kuko hari umwihariko w’uko ho hisanzuye cyane kandi hakaba hafite ibyiza nyaburanga bitagira ingano. Yagize ati: “ Ubu ndi muri Leta ya Minesota, harakonje ariko si cyane kuko igihe cy’ubukonje ntikiragera, gusa ku muntu wiviriye iwacu I Rwanda harakonje. Yego iwacu i Rwanda ni heza ariko kandi buri hantu haba hafite umwihariko waho, aha naho ni heza rwose urabona ko hisanzuye cyane, hatandukanye n’ahandi nari naragiye mbona mu bihugu bitandukanye”.
King James kandi guhera muri iki cyumweru tugiye gutangira arateganya gukomeza ibikorwa bye bya muzika bitandukanye, akaba agomba gukorana amashusho y’indirimbo n’umunyarwanda Cedru ubarizwa muri kiriya gihugu ndetse akanakorana indirimbo y’amajwi n’amashusho n’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika witwa Kevin Little. Yagize ati: “Ubu ndi mu bikorwa bitandukanye harimo ibijyanye n’amashusho y’indirimbo yanjye ndimo gukorana na Cedru ntekereza ko nshobora no kuzaza nyizanye, nyuma nzahita njya muri Miami aho nzajya gukorana n’icyamamare Kevin Little”
King James biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda tariki 24 Ugushyingo, akaba avuga ko akumbuye u Rwanda cyane ndetse n’ibindi bintu bitandukanye byo mu Rwanda. Yagize ati: “Nkumbuye u Rwanda, nkumbuye ikirere cyacu cyiza, nkumbuye cyane ibiryo byo mu Rwanda kandi nkumbuye no kugaruka mu kazi kanjye, ubu Aaron Nitunga yageze mu Rwanda avuye muri Canada ngo aze amashe gutunganya album yanjye, ibyo byose bituma numva nkumbuye u Rwanda bidasubirwaho”.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire